sangiza abandi

Cardinal Kambanda yasabye abanyarwanda guhumuriza abarokotse Jenoside

sangiza abandi

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abanyarwanda guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bikubiye mu butumwa yatanze ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika ku cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

Cardinal Kambanda, yibukije abakristu ko Jenoside yakorewe abatutsi yatumye benshi batakaza ubukristu, ubunyangamugayo n’urukundo.

Ati: “Abahamya b’ukwemera babaye mbarwa muri Jenoside, igihango cya batisimu henshi kiratatirwa, u Rwanda rwasaga n’urubambye ku musaraba.”

Yavuze ko  n’ubwo nyuma  y’icyo cyago cya Jenoside yakorewe abatutsi, hari benshi bari barakomeretse mu kwemera kwabo, batangiye inzira yo kongera kubana no kwiyubaka, asaba Abanyarwanda gukomeza kuzirikana ubwo bubabare banyuzemo.

Ati: “Yezu Kristu yababaranye n’abacu twibuka. Mu kwibuka ubwo bubabare tuzaba tuzirikana ko bari ababyeyi, abavandimwe, cyangwa abana bacu, twari dusangiye urugendo rw’ubuzima, dusangiye kuba abana b’Imana.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwita ku bayirokotse, babahumuriza cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Iyo sano dufitanye izatume dukomeza kuba hafi abarokotse tubahumuriza.”

Abepisikopi muri rusange  bageneye ubutumwa abakristu, babasaba gukomeza gusabira abishwe muriJenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babatura Imana mu masengesho, ndetse no kwisabira kugira imitima itanduye. 

Bashimangiye akamaro ko kurwanya urwango, ivangura n’inzika, no guharanira kuba abahamya b’ukwemera, urukundo, ubuvandimwe n’amahoro. 

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Icyumweru cy’icyunamo kiratangizwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2026, hanakomeza ibikorwa byo kwibuka mu gihe cy’iminsi 100.

Abepiskopi Gatulika basabye abakristu gukomeza gusabira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babatura Imana mu masengesho.

Photos:

[fluentform id="3"]