Umunyamakurukazi Evelyn Umurerwa ukorera RBA, yasangije intimba aterwa na musaza we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199, avuga ko akimukunda cyane.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, Evelyn yasangije abamukurikira ifoto ya musaza we, maze mu butumwa bwayiherekeje yerekana intimba n’agahinda kenshi atewe no kuba atakimufite.
Ati “Musaza wanjye nkunda, bakwambuye ubuzima ariko uzahorana umwanya mu mutima wanjye, nyuma y’imyaka 32 urukundo rwanjye kuri wowe ruracyakomeye, ruracyagufite kandi ni urw’iteka ryose, mfura y’umuryango wacu urwibutso rwawe rumbamo buri munsi.”
Evelyn Umurerwa yabonye izuba tariki ya 14 Ukuboza 1977, ni mwene Edward Nsababera na nyina Blandine Mukasekuru, uyu mubyeyi w’imyaka 49 y’amavuko yatangiye gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu 1998 mu biganiro binyuranye birimo, Tele Detante, Tinyuka Urashoboye, Waramutse Rwanda, gusoma Amakuru mu Kinyarwanda, n’ibindi biganiro byinshi.
Ubutumwa Evelyn Umurerwa yageneye Musaza we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994





