sangiza abandi

Kwibuka32: Ubuhamya bubabaje bwa Muteteri watemwe ijisho mama we agacibwa umutwe areba

sangiza abandi

Muteteri Beatha warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro yagaragaje amateka ashaririye atazigera amuva mu mutwe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga tariki 7 Mata 1994.

Ni mu buhamya Muteteri yasangije abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi baguye muri ETO Kucukiro ubwo ingabo z’Ababiligi zari mu Butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) zavaga mu Rwanda zigasiga Abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho mu menyo y’Interahamwe.

Muri ubu buhamya Muteteri yavuze ko na mbere y’uko Jenoside itangira kimwe n’uko byagendaga mu bindi bice bitandukanye by’igihugu Abatutsi bari batuye muri Kicukiro batotezwaga ku buryo bukomeye ndetse rimwe na rimwe bakarara hanze kubera ubwoba.

Yavuze ko umuryango we wahoraga utotezwa kuva mu 1990 kugera 1993 kugeza ubwo  umubyeyi we (Papa) interahamwe zamuvunnye ukuboko zimuziza ko umwana we yagiye gukorana n’Inkotanyi.

Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata 1994, Abatutsi benshi bahise bahungira kuri ETO Kicukiro kuko hari ingabo za MINUAR kuko bari bizeye ko bari buhabone ubuzima.

Ntabwo ariko byagenze kuko izi ngabo zahise zigenda mu gihe Interahamwe n’Ingabo za leta zari zirekereje zitegerejo ko iza MINUAR zigende ngo zitangire kwica ibihumbi by’Abatutsi byari byahahungiye.

Yakomeje avuga ko ubwo bamanukaga bava muri ETO bageze Sonatube interahamwe zabicaje zikora inama y’icyo zigiye kubakorera zivuga ko “Imyanda igomba gusanga iyindi myanda”.

Muri iyi nama interahamwe zagize ziti “ Abahutu bahunganye n’ibi bicucu by’Abatutsi nibavemo n’abandi bafite indangamuntu z’Abahutu nibavemo”.

Muteteri yavuze ibyo birangiye interahamwe zatangiye gutera gerenade aho bari bicaye.

Yagize ati “ Ubwo ibyo birangiye batangiye gutera gerenade aho twari turi narindi kumwe na Mama gerenade imuca umutwe ndeba mpita niruka njya mu rutoki nsangayo interahamwe inkubita umuhoro mu mugongo ndongera nsubira mu mirambo ndyamamo”.

“Nyuma interahamwe zasubiye mu mirambo zibaka ibyo bari bafite ari nako abatarashiramo umwuka basaba interahamwe kubica naho abana basaba imbabazi bavuga ko batazongera kuba Abatutsi”.

Yavuze ko kuri 13 Mata 1994 ari bwo Ingabo z’Inkotanyi zaje zikababwira ngo “Muhumure ntimugipfuye”.

Muteteri yasoje ashimira Inkotanyi zari ziyoboye na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muteteri Beatha warokotse yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Photos:

[fluentform id="3"]