Mu buhamya bunyuranye butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abenshi basoza bashimira cyane Ingabo za RPA zayihagaritse aho bahuriza ku ijambo ‘Ni uko Inkotanyi ziraza’ basobanura ko ari zo bakesha kuba bararokotse ndetse no kugira icyizere cyo kongera kubaho.
Amagambo ashimira izi ngabo zahagaritse Jenoside yaguyemo Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa akora ku mitima y’abarwanye urugamba rwo kuyihagarika.
Ubwo bari mu kiganiro kuri RBA, Brig Gen Dr. Bitega Jean Paul wari umuganga na Col (Rtd) Vincent Mugisha wari umusirikare, bagarutse ku byaranze ibihe by’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside n’uko bakira amashimwe y’abatangabuhanya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brig Gen Dr. Bitega yavuze ko we na bagenzi be bafatanyije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo abashimira ubwitange bwabo mu kurokora Abatutsi bicwaga abakora ku mutima ndetse yongeraho ko ubwitange bari bafite babukuraga kuri Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Yavuze ko ibyo bakoze byose babikoreraga Abanyarwanda cyane ko abenshi bari bafite imiryango yabo yari iri guhigwa bukware mu gihe cya Jenoside.
“Byari ngombwa ko twitanga kuko uretse ko intego yari ugutabara u Rwanda n’Abanyarwanda ariko bamwe muri twe twari dufie ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bari barimo kwicwa rero twagombaga kwitanga uko dushoboye nta kwizigama kwari kuriho”.
Yagize ati “Iyo aba babyeyi bacu bavuze ngo ‘Ni uko Inkotanyi ziraza’ natwe bitwibutsa byinshi.”
“Nkatwe tukiriho iyo abantu bavuze gutya aya magambo adukora ku mitima tukumva ko haba twe n’abapfiriye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside tutakoreye ubusa hari icyo twagezeho twaramiye”.
Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko ishusho y’ibyo yaboneye muri Musha ya Rwamagana itajya imuva mu mutwe kubera ubwicanyi ndengakamere yahaboneye.
Ati “Icyambabaje ni uko ubuyobozi bw’abicanyi iyo bwajyaga kwica Abatutsi bwababwiraga ngo nibaze babacungire umutekano. Twasanze mu rusengero harimo imirambo irenga 500, harimo abahirita baryamye mu maraso. Iyo shusho sinzayibagirwa.”
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside. Ni urugendo rukomeye rw’imyaka ine rwashyizweho akadomo no kubohora umujyi wa Kigali ndetse Guverinoma yari iriho ihita yerekeza mu buhungiro mu cyahoze ari Zaïre.
Buri tariki ya 4 Nyakanga, abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, maze zishyiraho guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda.






