Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe amahugurwa y’aba Ofisiye bakuru (RDFSCSC), Icyiciro cya 14, bari mu rugendoshuri rwo kwigira ku Rugamba rwo Kubohora Igihugu.
Uru rugendoshuri batangiye ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata, ruzagera tariki ya 24 Mata 2026. Ni urugendo rugamije kubafasha gusobanukirwa uko Ingabo za RPA zabohoye u Rwanda mu maboko y’ubuyobozi bubi n’uko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barutangiriye ku mupaka wa Kagitumba, aho abanyeshuri bahawe ibiganiro n’abajenerali b’ingabo z’u Rwanda n’abandi ba ofisiye bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Izi nyigisho zifasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa uko urugamba rutegurwa, n’uko amayeri yarwo ashyirwa mu bikorwa bityo bikabaviramo amasomo abafasha mu kazi ka gisirikare.










