sangiza abandi

Miss Mutesi Jolly atunze isakoshi igura miliyoni 11Frw

sangiza abandi

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yerekanye ko atunze isakoshi igura akayabo ka miliyoni 11Frw z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi.

Muri aya mafoto bigaragara ko Jolly yari yerekeje muri gahunda ze runaka, yari yambaye ikanzu ndende yakozwe n’uruganda rwa Gucci, ndetse n’inkweto ndende zikorwa n’uruganda rwa Amina Muaddi  izi nkweto na zo zigura akayabo zambawe n’ibyamamare nka Kim Kardashian, Rihanna , Bella Hadid, n’abandi benshi mu bihe bitandukanye.

Iyi sakoshi ihenze Jolly atunze igaragara muri aya mafoto yitwa Hermès Kelly Bag ni imwe mu masakoshi ahenze cyane  ku Isi, ikorwa n’uruganda rwo mu Bufaransa rwa Hermès yitiriwe Grace Kelly umukinnyikazi w’ama filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za America   wamamaye mu myaka y’i 1950 nyuma yo kuba Igikomangomakazi cy’Ubwami bwa Monaco  amaze  kurushinga n’Igikomangoma Rainier III mu 1956.

Amasakoshi ya Hermès Kelly Bag ntabwo  akunze kuboneka ku isoko kuko  kugirango uyibone bisaba kuvugana no ku ruganda ibizwi nko gutanga ‘Commande’ ukabamenyesha ko uyishaka bakayigukorera.

Iyi sakoshi Miss Mutesi Jolly afite igura hagati y’amafaranga ibihumbi 8$ kugera ku bihumbi  30$ by’Amadorali y’America   bitewe n’ingano yayo, uruhu ikozemo ndetse n’uburyo iboneka ku isoko.

Miss Mutesi Jolly azwiho kwita cyane ku kijyanye no kurimba ndetse akaba atajya azuyaza gushora akayabo ku myambarire ndetse n’imirimbo ye. Iyi sakoshi ihenze cyane yiyongera ku bindi bintu by’agaciro kenshi afite birimo imodoka ye ya Mercedes-Benz G63 – 2025 Class igura hafi miliyoni 500Rwf, inzu ye y’umuturirwa yuzuye imutwaye akabakaba miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda , n’ibindi byinshi.

Isakoshi ihenze ya Hermès Kelly Bag Mutesi Jolly atunze

Photos:

[fluentform id="3"]