Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko ibigo bitandukanye bya Leta bigaragaramo imitungo 400 yaguzwe ariko ikaba itarakoreshwa, asaba aba batayikoresha ko bayitanga aho ikenewe.
Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagiranye na RBA ku isesengura rya raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.
Umugenzuzi Mukuru, Kamuhire Alexis, yavuze ko ibigo bikiri ku kigero cya 79% mu gukoresha neza umutungo no kuwubyaza umusaruro, agaragaza ko 21% isigaye ari iy’ibigikeneye kwitabwaho birimo ishyirwa mu bikorwa by’imishinga, n’ibindi.
Yagaragaje kandi ko hari imitungo irenga 400 iri ahantu hatandukanye harimo ibiro, ibitaro n’ibindi, ifite agaciro k’asaga miliyari 8,2 Frw byagaragaye ko idakoreshwa kandi yaraguzwe ngo ikoreshwe.
Yagize ati: “Hari imitungo dufite yaguzwe ariko ikaba idakoreshwa, ibyo tubona ko ari ikintu cyo kwitaho cyane.”
Yakomeje agira ati: “Iyo mitungo iyo tuyibonye turababwira tuti niba mutayikeneye kuki mutayigurisha? Ushobora no kuba udakenewe aha ngaha ariko mu rundi rwego rwa Leta ushobora kugira akamaro, kuwutanga nta cyaha kirimo.”
Kamuhire avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukemura ibi bibazo kugirango ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta ribashe kuzamuka kugera ku 100%.








