Itorero Ishyaka ry’Intore ryararikiye Abanyarwanda kwifatanya na ryo mu gitaramo cyo kweza umwaka (gutangira umwaka) cyiswe ’Indirirarugamba’, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali, kuri uyu wa 25 Mutarama 2025.
Mu kiganiro Umunota wagiranye na Bwimba Eloi Shema, uri mu bateguye iki gitaramo yadusobanuriye byinshi kuri cyo ndetse n’imikino n’imbyino byo kucyitegamo.
Yagize ati “Ni igitaramo kigaruka ku butwari n’ubwitange bw’Abanyarwanda, ariko tugaruka ku mateka yaranze igihugu mu gihe cy’Abami.”
“Ni imbyino muri make zitandukanye, harimo imihamirizo y’intore ariko byose bifite igisobanuro, ari byo Abanyarwanda bita umukino.”
Bwimba Eloi avuga ko iki gitaramo cyateguriwe Abanyarwanda kugira ngo bamenye kandi bongere gusobanukirwa gakondo y’u Rwanda.
Yakomeje ati “Icyo Abanyarwanda bakwitega ni u Rwanda mu buryo butandukanye, hari u Rwanda bareba ku rubyiniro, u Rwanda mu burambe bwo gutarama, turabataramira Kinyarwanda, tuganire Kinyarwanda, ni u Rwanda tubatura.”
Imiryango ya Camp Kigali ahari bubere igitaramo ‘Indirirarugamba’ iraba ifunguye ku isaha ya 16h00, mu gihe igitaramo nyirizina gitangira 19h00 aho Ishyaka ry’Intore rikoma umurishyo wa mbere.
Itorero Ishyaka ry’Intore ryatangiye mu Ukwakira 2024, rigizwe n’abarenga 70. Ni ku nshuro ya mbere riteguriye Abanyarwanda igitaramo.
Iyi Gakondo y’u Rwanda, Ishyaka ry’Intore riza gushimangira, imaze kuba ubukombe, aho Intore z’u Rwanda ziherutse gushyirwa mu murage Ndangamuco wa UNESCO.
Ku Banyarwanda cyangwa abari hanze y’Igihugu batabasha kugera aho igitaramo kiri bubere kandi bakunda u Rwanda na gakondo yarwo, bashyiriweho urubuga bashobora kugikurikiraniraho imbonankubone rwitwa ‘Irebero’, (https://irebero.com/)
Abifuza gutaramana n’Ishyaka ry’Intore bashobora kwiyandikisha bakoresheje nimero cyangwa email na Password), bagahitamo ‘Indirirarugamba’, bakagura itike kuri ‘Buy Plan’. Itike yo kureba igitaramo ku bakoresha internet ni 5000 Frw, ukaryoherwa n’igitaramo mu mashusho atomoye.