Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba.
Iyi nama yakurikiye ibiganiro bagiranye na Gen Zéphirin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika.
Ibi biganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika.
Hanasuzumwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’ingabo yasinywe mu mwaka wa 2019.
Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubwo bufatanye mu myaka iri imbere.








