Tariki 18 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 42 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 138 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Théodore yasuye icyahoze ari perefegitura ya Kibuye ashimira interahamwe zaho uburyo ngo zakoze neza akazi ko kwica Abatutsi.
Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye.
Ubukana bwakoreshejwe, uruhare inzego za Leta zabigizemo zishora abaturage b’abahutu muri Jenoside yarimbuye Abatutsi ni ikimenyetso ndakuka ko ubu bwicanyi bwateguwe kandi bushyirwa mu bikorwa na Leta.
Hagati ya tariki 14 na 18 Gicurasi 1994 ni amatariki yaranzwe cyane no kwica abana bato bari basigaye bataricwa kimwe n’abagore.









