sangiza abandi

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

sangiza abandi

Tariki 23 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 47 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 143 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Tariki nk’iyi mu 1994, nibwo hatangiye agahenge k’amasaha 36 nk’umwanzuro wari wafashwe na FPR Inkotanyi ubwo Iqbar Riza wari umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yabasuraga ku Mulindi.

Uruzinduko rwa Iqbar rwari rugamije kugira ngo aganire na FPR ku buryo abasirikare 500 bo muri Ghana bari muri MINUAR bari bategerereje i Nairobi bagera i Kigali, gusa aka gahenge ntikubahirijwe kuko ingabo za Leta y’abicanyi zakarenzeho zikarasa ku ngabo za FPR.

Kuri uwo munsi kandi abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri bari barahungiye mu nkambi i Burundi baratahutse aho bari biganjemo abo mu Bugesera, Gitarama, Butare na Gikongoro.

Mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi harohowe imibiri 3500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaroshy wemu kiyaga cya Victoria muri Uganda maze irashyingurwa.

Tariki 23 Gicurasi 1994, Hatangiye agahenge k’amasaha 36
Ingabo za leta y’abicanyi zanze kubahiriza agahenge kari kemeranyijweho zirasa ingabo za FPR

Photos:

[fluentform id="3"]