sangiza abandi

Tariki 26 Gicurasi 1994: Mobutu yashatse ko ingabo za MINUAR zigenzura ikibuga cy’indege cya Kanombe

sangiza abandi

Tariki 25 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 49 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 145 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umunsi nk’uyu mu 1994, hari hashize iminsi ine Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri mu maboko y’ingabo za FPR Inkotanyi (RPA) ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Icyo gihe, Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire kuri ubu yabaye Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare ba RPA mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.

Ku rundi ruhande Inkotanyi zakomeje umurego zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu ari na ko zirokora abari mu kaga.

Mbere no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, Perezida Mobutu yari inshuti y’akadoshoka y’abategetsi bayoboraga u Rwanda, ari nabyo byatumye mu gihe ingabo za FAR zimaze gutsindwa, Inkotanyi zihagaritse jenoside, abasirikare ndetse n’interahamwe bahungiye muri Zaire ndetse bakirwa na yombi.

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto bashaka indi ntambara nshya kandi y’inkundura.

Izo nkambi zirimo izari hafi ya Goma nk’iya Katale, iya Kahindo, Mugunga, Lac Vert n’iya Sake, uko ari eshanu zabarirwagamo impunzi zirenga 850,000, kuri izi ukongeraho impunzi zabarirwaga mu 650,000 zari hafi ya Bukavu na Uvira.

Hari hashize iminsi ine Ingabo za FPR-Inkotanyi zigenzura ikibuga cya Kanombe

Photos:

[fluentform id="3"]