sangiza abandi

Abadepite bari gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibihingwa birimo ikawa n’icyayi

sangiza abandi

Abadepite batangiye ingendo rusange mu turere twose tw’Igihugu bagamije gusura abaturage no kureba ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe ndetse n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi.

Izi ngendo zatangiye kuri uyu wa Kane, tariki 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 zikazagera no mu Mujyi wa Kigali, ku wa 6-7 Kamena 2026.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yasobanuye ko impamvu y’izi ngendo, ari ukwegera abaturage ndetse no gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, mu kureba uko ubuhinzi bwarushaho gutanga umusaruro.

Ati “Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Biteganyijwe ko muri izi ngendo, Abadepite basura ibikorwa by’ubuhinzi, bakagirana ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage. 

Hazibandwa ku bibazo n’imbogamizi zikigaragara mu ubuhinzi zirimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo by’ubuhinzi n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko. Abadepite bazanifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026.

Abadepite kandi bazakira banashakire ibisubizo ibibazo by’abaturage ari nako bazasuzuma uko ibibazo bagejejejweho mu ngendo ziheruka byakemuwe.

Ubuhinzi bufite akamaro kanini mu bukungu bw’u Rwanda ndetse bwihariye 20% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu wabonetse mu 2025.

Icyakora, uru rwego ruracyari hasi kuko izindi zirimo Serivisi zifite 52%, inganda zikagira 22%. Ni ibituma hakenerwa imbaraga nyinshi muri uru rwego kugirango umusaruro warwo uzamuke kurushaho.

Dore ko iterambere rishingiye ku buhinzi ryitezweho kugira uruhare runini mu kurwanya ubukene ndetse rukaba urwego rutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza ku isoko rya Afurika. 

Uru rwego kandi ntirwitezweho gutanga ibitunga imiryango gusa ahubwo no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga hirya no hino ku Isi, birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3% aho ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.

Photos:

[fluentform id="3"]