sangiza abandi

Nyamagabe: Hibutswe imiryango 1535 yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Kwibuka ku nshuro ya 32 mu murenge wa Kibumbwe ho mu karere ka Nyamagabe ,byahujwe no kwibuka imiryango yazimye burundu muri aka karere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibumbwe habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abaturage n’abayobozi batandukanye bateraniye hamwe mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yagaragaje ko ubuyobozi bubi ari bwo bwaciye ibice mu banyarwanda bibatandukanya maze bugategura umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi. Yashimiye ubuyobozi u Rwanda rufite ubu kuko igihugu cyagize amahirwe kibona umutabazi ahagarika Jenoside hagira abarokoka uyu munsi bakiriho kandi bashibutse amashami abereye igihugu.Yavuzeko ari umwanya wo kwibuka imiryango yazimye mu karere ka Nyamagabe igera ku 1535.

Honorable WIBABARA Jennifer, mu ijambo rye yasabye urubyiruko kwamagana ibinyoma bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside,kuko abanyarwanda bazatezwa imbere no gushyira hamwe no kubaka amahoro.

Honorable Wibabara yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Yagize ati”Hari abongeye kurema u Rwanda rushya abahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi bayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame bahisemo neza barokora benshi ariko hari n’abandi banyarwanda babaye abarinzi b’igihango nabo bahisemo neza.Rero amateka twambitswe n’abakoroni tuyange tuyiyambure dusigasire igihugu cyacu.

Yasabye abakuru n’abato kuzirikana inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hubakwa u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri ayo ari yo yose by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iki gikorwa, cyo kwibuka imiryango 1,535 yazimye burundu imaze kumenyekana mu karere ka Nyamagabe, hashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibumbwe rushyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaturage basabwe kugira ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]