U Rwanda rwanenze amahanga yananiwe gufatira ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yarenze amategeko yo kudakoresha abacanshuro mu ntambara.
Ni ibyagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo, ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu Kanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kateranye ku wa 26 Mutarama 2025, kiga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Amb Rwamucyo yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye wananiwe gufatira ibihano RDC, imaze imyaka myinshi ikoresha abacanshuro mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa M23.
Yagize ati “Umuryango Mpuzamahanga ntiwigeze ufata ibihano ku ikoreshwa ry’Abacanshuro muri iyi ntambara, ibintu binyuranyije n’amategeko ahuriweho n’Ibihugu by’Ubumwe bwa Afurika yo mu 1977 ndetse n’amategeko yo mu Muryango w’Abibumbye yo mu 1988, abuza ibihugu gukoresha abacanshuro mu ntambara by’umwihariko bagashyigikirwa n’abakuru b’ibihugu.”
Ubwo M23 yari imaze kwigarurira Umujyi wa Goma, yerekanye abacanshuro bagera kuri 290 bamaze imyaka igera muri ibiri bafatanya n’Igisirikare cya Congo, FARDC n’indi mitwe nka FDLR na Wazalendo mu kurwana na M23.
Bamwe mu baganiriye na RBA bemeza ko bagiranye amasezerano na Sosiyete ya AGEMIRA, ari yo yagiranye amasezerano n’Ingabo za FARDC ngo baze kurwanya Umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
Aba bacanshuro bavuga ko bakorera mu mashami atandukanye mu bice byinshi aho hari abari mu gisirikare, abari mu bwubatsi, abatwara imodoka n’abandi.
Ubwo Agace ka Sake, kari mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma kafatwaga n’Umutwe wa M23, aba bacanshuro babonye ko bagoswe bahitamo guhungira ku biro by’Umuryango w’Abibumbye.
Tariki ya 29 Mutarama 2025, abacanshuro birukanywe n’Umutwe wa M23 ku butaka bwa RDC, banyura mu Rwanda bakomeza mu bihugu byabo bya Romania na Bulgaria.
Bamwe mu basesengura politiki bagaragaza ko ikoreshwa ry’abanyamahanga n’abacancuro mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, bidashobora gutanga igisubizo kirambye.
Gusa ku rundi ruhande leta ya RDC, ibabona nk’igisubizo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu, cyane ko hari ibihe bagiye bagaragara bifashishwa mu kurinda bamwe mu bayobozi bakomeye baho.

