Kuri uyu wa Kane ba Ofisiye bakuru ba RDF barimo Lt Col Pacifique Kanyandekwe na Maj John Muhikira barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Karen muri Kenya.
Gusoza neza amasomo bigaragaza ubwitange, ubunyamwuga n’imihigo yo kugera ku rwego rwo hejuru mu kazi ka gisirikare.
Binashimangira umuhate w’ Ingabo z’u Rwanda wo guteza imbere amahugurwa ya gisirikare n’ubufatanye mu by’umutekano mu karere.
Uyu muhango witabiriwe na Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuyobozi Mukuru wa EASF, Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi Mukuru w’ Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Col Celestin Kamanda, Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.








