Tariki 6 Kamena 1994 ni umunsi wa 62 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 157 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Umunsi nk’uyu mu 1994, FPR Inkotanyi yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi guhagarika Radiyo rutwitsi RTLM yashishikarizaga Abahutu kwica abatutsi.
Icyo gihe kandi FPR Inkotanyi yasabye ako kanama kwirukana uwari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri ako Kanama kuko Leta yari iri gukora Jenoside.
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, uwo munsi ingabo za Guverinoma zagabye igitero gikomeye ku ngabo za FPR Inkotanyi barwanira ku muhanda uhuza Kigali n’umupaka w’u Burundi.
Kuri iyi tariki kandi mu nama ya guverinoma yabaye uwo munsi, Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu rugamba bari bahanganyemo n’ingabo za RPA, Leta yiyise iy’abatabazi yari imaze kugira inkomere z’abasirikare barenga 5000 ndetse abagera ku 1000 bari bamaze kwicwa uhereye muri Mata.
Kuri uyu munsi kandi ni bwo guverinoma yemeje ko intwaro yatumije hanze zigiye kuhagera.
Ku rundi ruhande ubwicanyi bwakomeje gukorwa mu bice bitandukanye Inkotanyi zari zitarafata. Kuri uwo munsi ni bwo Interahamwe ziyobowe na Yusuf Munyakazi zishe Abatutsi bari bihishe i Kamembe mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Ni na bwo hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ryisumbuye rya Saint Joseph i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Ku ishuri ryisumbuye rya Saint André i Nyamirambo hiciwe Abatutsi basaga 80.









