sangiza abandi

Ibiganiro bya RDC na M23 n’isenywa rya FDLR- Ijisho mu myanzuro ya EAC-SADC

sangiza abandi

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’iby’uwo mu Majyepfo ya Afurika, SADC, bafashe imyanzuro irimo kunoza inzira y’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’imitwe irimo M23 no gusenya burundu FDLR mu gushaka icyaganisha ku mutekano urambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni imyanzuro yafashwe nyuma y’inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa Gatandatu.

Iyi nama yitabiriwe n’abarimo Perezida Kagame, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Hakainde Hichilema wa Zambia, Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Abandi barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca mu gihe Félix Tshisekedi wa RDC yayitabiriye akoresheje ikoranabuhanga.

Mu kuyifungura, iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Nyuma yo kuganira kw’impande zihuriye ku kibazo hafashwe imyanzuro itandukanye iganisha ku gushaka umuti wa burundu ku bibazo byazonze Uburasirazuba bwa RDC.

Inama ya EAC na SADC yateranye by’umwihariko nyuma y’uko Umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Leta, FARDC n’abo zifatanyije barimo Ingabo z’u Burundi, iza SADC [SAMIDRC] ndetse na Wazalendo na FDLR.

Iyi nama yagaragaje ko iyi mirwano yahitanye abaturage benshi, abandi barakomereka ndetse hari n’abo yakuye mu byabo.

Mu myanzuro yayifatiwemo harimo uwo guhagarika vuba imirwano hagati ya FARDC n’abambari bayo ndetse na M23, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ngo ubutabazi bw’ibanze bubashe gutangwa no gukoresha inzira y’ibiganiro yaharuwe n’ibya Nairobi na Kenya.

Umwe muri yo ugira uti “Ifungurwa ry’imihanda ya Goma-Sake-Bukavu; Goma-Kibumba-Rumangabo-Kalengera-Rutshuru-Bunagana na Goma-Kiwanja-Rwindi-Kanyabayonga-Lubero ndetse no gufungura inzira y’amazi ihuza Goma na Bukavu inyuze mu Kiyaga cya Kivu.’’

Iyi nama yanategetse ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma gifungurwa bwangu.

Abakuru b’ibihugu kandi banzuye guhuza ibiganiro bya Luanda byayoborwaga na Perezida wa Angola, João Lourenço nk’Umuhuza mu biganiro n’ibya Nairobi byayoborwaga na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Uyu mwanzuro witezweho kuzarushaho kunoza uko ibiganiro bikorwa no kwifashisha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kubinoza ndetse biteganyijwe ko hazongerwamo abandi bahuza.

Inama ihuriweho na EAC na SADC kandi yanzuye ko Umutwe wa M23 uhabwa umwanya wawo mu biganiro bya Luanda/Nairobi.

Yananzuye gukomeza ishyirwa mu bikorwa ryo gusenya Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, banafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yanzuye ko mu minsi itanu abagaba bakuru b’ingabo bazaterana bakiga ku buryo imyanzuro ijyanye no gutanga agahenge hagati ya M23 na FARDC izashyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazasuzuma ibizava muri iyi nama mu gihe abakuru b’ibihugu bazajya baterana buri mwaka mu gusuzuma uko imyanzuro ishyirwa mu bikorwa mu gukemura ikibazo cya RDC.

Custom comment form

Amakuru Aheruka