sangiza abandi

Perezida Kagame yasubije amahanga, yerekana imvano y’ibibazo bya RDC n’aho ahagazeho kuri M23

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragarije Umuryango Mpuzamahanga ko atazahungabanywa n’abamukangisha ibihano, ku birego bimaze igihe bitangwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bwawo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, cyagiye hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025.

Perezida Kagame yakomoje ku birego bimaze igihe bitangwa na Leta ya RDC, bigasunikira bimwe mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Budage kuvuga ko bizafatira ibihano u Rwanda, agaragaza ko atari ibintu byamubuza kwerekana ukuri kw’ikibazo.

Yagize ati “Aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihe u Rwanda rurimo atari bishya kuri rwo, kuko rwabaye mu bihe bikomeye mu 1994 ubwo rwanyuraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rubasha kubyikuramo, ari yo mpamvu nta gikanganye kurenza icyo.

Umukuru w’Igihugu yongeye gukomoza ku kuba Guverinoma ya RDC ari yo mvano y’ibibazo by’umutekano muke, birimo gutoteza abaturage, kwigwizaho byose, nkaho ibyo bidahagije bakongeraho no kurwanya bamwe mu baturage babo.
Ati “Dufitanye ikibazo na Leta ya Congo mu by’ukuri itaratowe, haba ku nshuro ya mbere n’iya kabiri, kandi ifite gusa umugambi wo gutoteza abaturage, guteza akavuyo kurushaho no kwigwizaho byose. Imitungo yose muri iki gihugu itwarwa n’itsinda rito ry’abantu, ridatwara byose gusa ahubwo rinarwanya abandi baturage basigaye, miliyoni mirongo z’abaturage.”

Yagaragaje ko kuba hari itsinda ryahagurutse ngo rirwanye politiki mbi nta kibazo abibonamo, gusa yongera gushimangira ko nubwo ibikorwa byabo ari ukuri ariko Leta y’u Rwanda itabishyigikiye.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangajwe ko mu mirwano ikomeye yahuje Ihuriro ry’Igisirikare cya Congo, FARDC n’Umutwe wa M23 mu Umujyi wa Goma, yaguyemo abantu bagera ku 3000.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko amakuru afite ku mubare w’abapfuye wiganjemo Ingabo za FARDC, iza FDLR, n’iza Wazalendo, ariko umubare w’abaturage b’abasivili ugera kuri 500, ndetse agaragaza ko mu ntambara abaturage ari bo bagerwaho n’ingaruka.

Ati “Nk’ibisanzwe ahantu hose hari amakimbirane, ku bw’ibyago, abasivili bisanga bagizweho ingaruka ariko biragora kumenya nta gushidikanya uwagize uruhare muri izo mpfu. Hanyuma, kuki mwashaka kugereka ku bandi, ku Rwanda cyangwa undi wese icyaha cyo kwica abari bahanganye?”

Perezida Kagame yagaragaje ko ahangayikishijwe n’u Rwanda n’Abanyarwanda bisanze mu kibazo gikomoka ku gihugu cy’abaturanyi “badashyira mu gaciro” n’abandi bacyogeza bibereye kure.

Perezida Kagame abajijwe niba yumva ikibazo cya M23, yagize ati “Yego,” yakomeje agaragaza ko M23 ari umutwe urwanira uburenganzira bw’abantu benshi bamaze igihe batotezwa na Leta ya Congo.

Ati “Nshingiye ku bihamya n’ibimenyetso uyu mutwe urengera abantu benshi, bamaze igihe bacunaguzwa, bicwa, bameneshejwe bakaba impunzi. Dufite ibihumbi by’impunzi zatanga ubuhamya bw’ibyo. Niba aba bantu bagirirwa nabi, ni uko bafitanye isano n’u Rwanda.”

Perezida Kagame akomeza agaragaza ko Guverinoma ya Congo ari yo yatangije politiki mbi yo guheza igice kimwe cy’abaturage ishingiye ku moko.

Ati “Abagize M23 bashinjwa ko ari Abatutsi, barashaka kubirukana ngo bajye mu Rwanda kandi si u Rwanda rwabagejeje muri Congo, ni amateka y’ubukoloni no gukata imipaka y’ibihugu.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka myinshi ndetse cyakabaye cyarakemuwe ariko gikomeza gutizwa umurindi na Leta ya Congo, ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro bo ku Mugabane w’u Burayi n’abandi mu kurwanya abaturage bayo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka