Kuva mu 2007, hakunze kumvikana ibibazo bishingiye ku nzuri zo mu Gishwati zikora ku Turere twa Nyabihu, Rutsiro, Rubavu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Izingiro ry’ibibazo bimaze imyaka igera kuri 18 bivugwa muri izo nzuri harimo iby’aborozi bafite ubuso bunini cyangwa butoya ugereranyije n’ubwateganyijwe ubwo hakorwaga isaranganya mu 2007-2008.
Ubwo Leta yatangaga inzuri ku baturage, icyo gihe yagennye ko umuntu ku giti ahabwa ubuso bwa hegitari 5 mu gihe ishyirahamwe ryahawe hegitari 10.
Ibibazo byavutse nyuma y’aho bamwe mu bahawe inzuri bagendaga bigarurira ubutaka bwa Leta buzegereye kuko ntacyo bwakoreshwaga bituma bamwe mu baturage bijundika ko isaranganya ryabogamye.
Bamwe mu borozi bigabije ubutaka bwa Leta babitewe n’uko nta bikorwa byari biburiho mu gihe abandi batungaga agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze baryaga ruswa bakabemerera kuragira muri ubwo butaka no mu bishanga kandi hari hakomye.
Ibindi bibazo byarimo umusaruro muke w’umukamo, kugabanya ubuso bw’urwuri no kuburisha abandi no kugira inzuri zirenga rumwe cyangwa ubuso burenze hegitari zagenwe mbere.
Mu gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije, yatangaje amabwiriza mashya azagenderwaho mu kunoza imicungire n’imikoreshereze yihariye y’ubutaka bw’inzuri za Gishwati.
Imihigo mu micungire y’inzuri
Amabwiriza mashya yatangajwe ku wa 11 Gashyantare 2025, areba ubutaka bw’inzuri zasaranganyijwe mu 2007 na 2008 n’izasigaye zidasaranganyijwe icyo gihe
Agena ko hari amasezerano umworozi agirana na Leta yo kubyaza umusaruro ubworozi no kubungabunga ubutaka bw’urwuri muri Gishwati (Imihigo) mbere yo guhabwa icyangombwa gikosoye.
Ingingo ya gatatu y’aya mabwiriza igena ko “abafite ubutaka bw’inzuri bwatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagomba kubusubiza Leta kabone nubwo baba baramaze kubwandikisha.’’
Kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho mu bworozi bwakorerwaga mu nzuri za Gishwati ni uko hororerwaga inka zisanzwe [inshikazi], bikanatuma umusaruro w’amata uba muke.
Mu gukemura iki kibazo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yibukije ko ubutaka bw’inzuri za Gishwati bukorerwaho ibikorwa ibikorwa by’ubworozi bw’inka za kijyambere gusa.
Ikomeza iti “Ubutaka bw’inzuri ntibugabanywamo ibice. Umuntu ufite ubutaka bw’urwuri aho ariho hose mu Gihugu ntiyemerewe kugira ubundi butaka bw’urwuri muri Gishwati. Iyo bigaragaye ko hari umuntu wabirenzeho ubwo butaka bw’urwuri busubizwa Leta nta ngurane.’’
Abazahabwa ubutaka bw’inzuri muri Gishwati banashyiriweho ibyo bagomba kubahiriza birimo kwita ku matungo n’ibikorwaremezo kugira ngo hatazongera kubaho amakosa nk’aya mbere.
Mu byo aborozi cyangwa koperative ifite inzuri muri basabwa harimo kuzitira imbibi z’urwuri no kurucamo ibice hakoreshejwe ibiti biberanye narwo, kutongeramo ibindi bihingwa n’ibimera birubangamira, kutarenza inka ebyiri za kijyambere mu rwuri kuri hegitari, kugira ikaye y’ubworozi yandikwamo amakuru ajyanye n’ubuzima bwa buri nka no kutazerereza amatungo mu byanya bikomye no mu mashyamba.
Amabwiriza mashya yagaragaje ko ubutaka bw’inzuri butasaranganyijwe, ubwigishirizwagaho ibyerekeye ubworozi bwa kijyambere n’ubwagarujwe bucungwa na Minisiteri ifite imicungire y’ubutaka bwa Leta mu nshingano.
Aborozi cyangwa koperative yahawe ubutaka ariko ntibwandikwe bagenewe igihe kitarenze amezi 12 uhereye igihe amabwiriza yatangarijwe mu gihe utazabikora azabwamburwa bugasubizwa Leta nta yindi nteguza.
Ibyakozwe mbere y’aya mabwiriza ariko byemewe n’amategeko bizagumana agaciro kabyo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ibidukikije zatangaje ko ibyangombwa by’ubutaka bw’inzuri za Gishwati bigomba gukosorwa hakoreshejwe amakuru ajyanye n’ibipimo by’ubutaka (Geo-database) hagatangwa ibyangombwa bishya.
Amabwiriza mashya anagena ko abafite inzuri zateweho amashyamba ya Leta, ari yo izayasarura hanyuma umworozi agasubirana imbibi z’urwuri hagendewe ku makuru ari mu bubiko bw’ajyanye n’ibipimo.
Inzuri zasaranganijwe aborozi muri Gishwati mu 2007 na 2008 ni 1,139 ku buso bungana na hegitari 11,749.86 (ubariyemo ubutaka burimo inzuri, amabuga amakusanyizo y’amata, imihanda n’utuyira n’ibishanga, utugezi n’ahateganirijwe guterwa amashyamba bamwe bita ibisigara).
Aborozi ku giti cyabo bari 964 buri wese agahabwa hegitari 5 mu gihe amashyirahamwe yari 175 buri ryose rigahabwa hegitari 10.

