sangiza abandi

Perezida Kagame mu bazitabira inama ya ‘Inclusive Fintech Forum 2025’

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yemeje ko azitabira Inama ya kabiri y’Ihuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari izwi nka ‘Inclusive Fintech Forum 2025.

Iyi nama izabera muri Kigali Convection Centre, guhera tariki ya 24-26 Gashyantare 2025, yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari; Ikigo cy’Imari cy’u Rwanda cyorohereza ishoramari mpuzamahanga n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika; Banki nkuru y’u Rwanda na Sosiyete y’Ikigo cy’Imari cya Singapore ‘Global Finance & Technology Network’.

Iyi nama izitabirwa na Perezida Paul Kagame n’abandi barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye, bagera ku 3000, aho bazaba baganira ku bufatanye bw’igihe kirekire mu guteza imbere ibikorwa by’imari binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari n’ama banki.

Muri iyi nama kandi hazabaho umwanya wo kuganira n’ibigo byamaze kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari na bamwe mu barikwirakwiza mu bigo by’imari, bagaragaza ibyo bakora, ndetse batanga ibitekerezo ku bikwiye gukoreshwa mu guhindura ikigo no kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo.

Mu mwaka wa 2023, ubwo iyi nama yaherukaga kuba yitabiriwe n’abagera ku 3000 baturutse mu bihugu 60. Baganiriye ku hazaza h’ubukungu bukoreshejwe ikoranabuhanga by’umwihariko mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, bizwi nka ‘Cashless’, ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bimaze gutera intambwe ifatika.

Custom comment form