sangiza abandi

Volleyball: Byiringiro Patrick yasezeweho bwa nyuma, Kepler VC ibika nimero yambaraga

sangiza abandi

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 ni bwo Byiringo Patrick wari umukinnyi wa volleyball ukina hagati (Middle blocker) yasezeweho bwa nyuma ku irimbi rya Rugerero mu karere ka Rubavu.

Byiringiro yitabye Imana tariki 15 Nyakanga 2026 azize uburwayi bwa kanseri y’igifu ndetse n’ikipe ya Kepler VC yakiniraga ibika bya burundu nimero yambaraga ya 11.

Byiringiro Patrick yari umukinnyi wa Kepler VC kuva muri 2023 iyi kipe yashingwa ndetse ari n’umunyeshuri wa kaminuza ya Kepler (Kepler College) iherereye i Kinyinya, ariko yari yaramaze kumvikana na APR VC ko azayikinira guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Urupfu rwa Byiringiro wari na murumuna wa kapiteni wa REG BBC, Muhizi Prince, rwababaje abantu benshi by’umwihariko abakina n’abakurikirana volleyball cyane ko yari umwe mu bakinnyi bato bari bafite ejo hazaza heza muri uyu mukino w’amaboko.

Ibi bigaragarira mu butumwa butandukanye bwagiye bwandikwa ku mbuga nkoranyambaga uhereye ku butumwa bw’umuyobozi mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, ubwa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ubw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, ubw’amakipe atandukanye ya volleyball, abakinnyi, abafana ba volleyball n’ubundi bw’abandi bantu bisanzwe.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Kepler VC yatangaje ko mu rwego rwo kunamira Byiringiro Patrick wari umukinnyi wayo yamanitse burundu nimero yambaraga ya 11, ibi bivuze ko mu mateka ya Kepler VC ntawundi mukinnyi uzongera kwambara nimero 11 yambarwaga na Byiringiro Patrick.

Photos:

[fluentform id="3"]