Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryatangaje abakinnyi 12 mu bangavu n’abakinnyi 12 mu ngimbi, bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka 5 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18.
Iyi mikino izabera i Cairo mu Misiri kuva tariki 23 Nyakanga kugeza 29 Nyakanga 2026.
Ikipe y’abangavu izaba itozwa na Munyaneza Joseline, yungirijwe na Harerimama Mussa na Siniremera Fabrice.
Umutoza w’ikipe y’ingimbi ni Munyandamutsa Niyomugabo Sunny usanzwe utoza Patriots BBC, akazaba yungirijwe na Aristide Mugabe na Ngandu Mbanze Bienvenue.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ni bwo amakipe yombi yahagurutse i Kigali yerekeza i Cairo mu Misiri gukomeza imyiteguro ibanziriza imikino nyirizina.
Amakipe azitwara neza azahita abona itike y’Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva tariki 8 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.








