sangiza abandi

Karongi: Uruganda ruzakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi rwuzuye

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Karongi yageze ku musozo.

Uru ruganda rwuzuye rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi meza angana na metero kibe 13,000 ku munsi, kandi rwatangiye kugeza amazi meza ku baturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Karongi, cyane cyane mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura.

Uru ruganda ni icyiciro cya mbere cy’umushinga mugari wa Kivu Belt Water Supply System, kigomba gutanga amazi meza ku baturage barenga 130,000 bo mu Karere ka Karongi. 

MININFRA yatangaje ko kuba uru ruganda rwatangiye kubakwa mu 2023 rwaratangiye gutanga amazi meza ku baturage ari intambwe ikomeye mu kuzamura imibereho myiza muri y’abatuye mu Karere ka Karongi.

Yagize ati “Ni intambwe kandi ikomeye mu kongera amazi meza mu Ntara y’Iburengerazuba, aho amahoteri, ibigo nderabuzima,amavuriro, amashuri n’abaturage muri rusange bari kubona amazi meza kandi ahagije.”

Uruganda rw’amazi rwa Kivu Belt Water Supply system rutunganya amazi y’umugezi wa Musogoro, yoherezwa mu bigega 10 n’amavomero rusange 105, akagezwa ku baturage binyuze mu miyoboro y’amazi ireshya na kilometero 124.

Igice cya mbere cy’uyu mushinga cyuzuye gitwaye arenga miliyari 13. Biteganyijwe ko igice cya kabiri kizatangira mu 2035.

Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST2, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko kugeza mu 2029 Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza aho intego nyamukuru ari uko nta muturage wo mu cyaro uzajya urenza metero 500 kugira ngo abone amazi, naho mu mijyi akaba ari metero 200.

Karongi huzuye uruganda ruzakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi
Uru ruganda rwuzuye rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi meza angana na metero kibe 13,000 ku munsi
Uru ruganda ni icyiciro cya mbere cy’umushinga mugari wa Kivu Belt Water Supply System, kigomba guha amazi meza abaturage barenga 130,000 bo mu Karere ka Karongi

Photos:

[fluentform id="3"]