Tour du Rwanda izakomeza ku munsi w’ejo, ku wa mbere, ubwo hazaba hakinwa agace ka kabiri k’ibilometero 157.8, kazahagurukira Rukoma, mu karere Ka Gicumbi gasorezwe mu karere ka Kayonza.




20:00: Ikipe ya Lotto Development Team niyo yitwaye neza yahembwe na Inyange Industries
13:56: Ruhumuriza Aime ukinira May Stars yabaye umukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza ahembwa na Canal +
13:54: Aldo Taillieu yahembwe nk’umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire ahembwa na Ingufu Gin Ltd
13:52: Joris Delbove ukinira TotalEnergies yahize abandi muri Sprint ahembwa na Total Energies
13:45: Aldo Taillieu yanabaye umukinnyi muto witwaye neza ahembwa na Prime Insurance
13:40: Joshua Dike ukinira Afurika y’Epfo wabaye Umukinnyi mwiza w’Umunyafurika yahembwe na RwandAir
13:35: Fabien Doubey ukinira TotalEnergies wegukanye agace ko guterera yahembwe na Forzza Bet
13:30: Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny wegukanye agace ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda yahembwe na Visit Rwanda
1:30: Abakinnyi 5 b’Abanyarwanda baje ku mwanya wa mbere.
- Ku mwanya wa 31 haje Masengesho Vainqueur ukinira Team Rwanda, akoresheje iminota 4 n’amasegonda 12 n’amatsiyerisi 79
- Ku mwanya 32 haje Byukusenge Patrick ukinira Java-InovoTec yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 12 n’amasiyeritsi 93
- Ku mwanya wa 35 haje Nsengiyumva Shemu ukinira Java-InovoTec wakoresheje iminota 4 n’amasegonda 13 n’amatsiyerisi 48
- Ku mwanya wa 39 haje Ngendahayo Jeremie ukinira May Stars wakoresheje iminota 4 n’amasegonda 14 n’amatsiyerisi 50
- Ku mwanya wa 40 haje Tuyizere Etienne ukinira Java-InovoTec wakoresheje iminota 4 n’amasegonda 14 n’amatsiyerisi 71
13:10: Abakinnyi 5 baje ku mwanya wa mbere
- Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 48
- Fabien Doubey ukinira TotalEnergies yakoresheje iminota 3, amasegonda 51 amatsiyerisi 12
- Milan Menten ukinira Lotto Dstny yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 51 n’amatsiyerisi 21
- Joris Delbove ukinira TotalEnergies yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 52
- Oliver Mattheis ukinira Bike Aid yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 54





12:55: Umubiligi Aldo Taillieu w’imyaka 19 ukinira Lotto Development Team niwe utsinze agace ka mbere ko kuri iki Cyumweru, agenze ibilometero 3.4, mu minota itatu n’amasegonda 4.
12:50: Umunyarwanda waje imbere ni Masengesho Vainquer ukinira Team Rwanda, waje ku mwanya wa 31 asizwe amasegonda 23.
12:38: Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, yamaze guhaguruka.
12:25: Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team niwe uri ku mwanya wa mbere nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 48.
12:24: Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies asimbuye ku mwanya wa mbere Mauro Cuylits wa Lotto Dstny Dev. Team, aho yakoresheje aho yakoresheje iminota itatu n’amanota 52.
12:20: Umunya-Eritrea Nahom Araya ni Umukinnyi wa 50 uhagurutse, hasigaye abakinnyi 19.
12:04: Abakinnyi 29 nibo bamaze guhaguruka,Mauro Cuylits wa Lotto Dstny Dev. Team ni we ugifite ibihe byiza yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 56.
11:34: Nzafashwanayo Jean Claude yashoje gusiganwa, akoresheje iminota ine n’amasegonda 21, ni mu gihe Ruhumuriza Eric aribwo agihaguruka
11:31: Abakinnyi batangiye gusiganwa batangiriye kuri Nzafashwanayo Jean Claude wa CMC, Umukinnyi uri buhaguruke bwa nyuma ni Umudage Moritz Kretschy uri buhaguruke 12:38










11:30: Perezida Kagame n’umuyobozi wa Federasiyo y’Amagare ku Isi, David Lappartier, batangije Tour du Rwanda 2025.
11:25: Perezida Kagame yageze kuri Stade Amahoro ahagiye gutangirira agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025.
11:00: Team Rwanda igizwe na Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Munyaneza Didier, Uwiduhaye Mike na Nkundabera Eric yageze kuri Stade Amahoro ahari kubera Tour du Rwanda.