Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku rwego rw’Isi, David Lappartient, ku buryo bwo kuzamura Tour du Rwanda ikagera ku rwego rwa ‘World Tour’.
Aba bayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri iki cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kagame ku rubuga rwa X.
Ni ibiganiro byabaye nyuma y’uko batangije ku mugaragaro agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Dstny Devo Team
Ibiganiro bya Perezida Kagame na David Lappartient byagarutse ku buryo hafungurwa ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, kizafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Baganiriye kandi n’uburyo bwo guteza imbere irushanwa rya Tour du Rwanda rikagezwa ku rwego rwakomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’.
Nyuma y’ibi biganiro Perezida Kagame yahawe impano y’umwambaro w’umukinnyi wegukanye Shampiyona y’Isi.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri Nzeri 2025, aho abakinnyi bazagenda intera y’ibilometero 267,5 irimo ahazamuka ha metero 5.475.

