Kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, Umuhanzi Mpuzamahanga, John Legend uri mu Rwanda, aho aherutse gutaramira Abanyarwanda mu mpera z’icyumweru gishize mu gitaramo cya ‘Move Afrika’, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, ruherereye ku Gisozi.
Uyu muhanzi uri ku rwego rwa EGOT, izina baha umuhanzi wegukanye ibihembo bine biri ku rwego mpuzamahanga birimo Emmy, Grammy Awards, Oscar, na Tony Awards, yataramiye mu nyubako ya BK Arena, mu mujyi wa Kigali, mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ gitegurwa na sosiyeti ya Global Citizen, ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.
Kuri uyu wa mbere, John Legend n’itsinda rye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashyira indabo kuri uru rwibutso.
Uyu muhanzi n’iri tsinda rye batemberejwe uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250, basobanurirwa amateka ya Jenoside, intandaro yayo, ingaruka yagize ku Banyarwanda n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bitoroshye rwaciyemo.
John Legend umaze hafi iminsi itatu mu Rwanda, yatanze ibyishimo ku Banyarwanda mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu nyubako ya BK Arena, kitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
Ni igitaramo uyu muhanzi yakoreye mu Rwanda nyuma yo gucibwa intege n’imwe mu miryango Mpuzamahanga itarifuzaga ko ataramira mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere.
Muri icyo gitaramo John Legend yatangaje ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ndetse agaragariza urukundo rwe Abanyarwanda, ati” Nejejwe no kuba ndi i Kigali, igitaramo cya mbere nkoreye muri Afurika y’Iburasirazuba. Turi hano kuko tubakunda.”
John Legend wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘All of me’ yakoreye umugore we Chriss Teigen ndetse banazanye mu Rwanda, aho iyi ndirimbo yarebwe n’abarenga miliyari 2.4, ndetse amenyekana no mu zindi ndirimbo zirimo Tonight, Minefields, Like I’m gonna Loose you yakoranye na Meghane Trainor n’izindi zarebwe na miliyoni 100 zirenga.