Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, asimbuye John Rwangombwa wasoje manda ye y’imyaka 12 yari amaze ayiyoboye.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa BNR binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa BNR mu gihe Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Guverineri Wungirije wa BNR.
Inshingano nshya zahawe Soraya Hakuziyaremye zatumye yandika amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye Banki Nkuru y’u Rwanda. Yari asanzwe muri BNR nka Guverineri wungirije kuva mu 2021 aho yinjiyemo asimbuye Dr Monique Nsanzabaganwa.
Soraya Hakuziyaremye yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva ku wa 18 Ukwakira 2018.
John Rwangombwa yasimbuye yari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2013. Inshingano zo kuyobora BNR zigena ko umuntu ayobora manda zitarenze ebyiri, z’imyaka itandatu.
BNR imaze imyaka isaga 60 ishinzwe ndetse yagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Imibare yo muri Kamena 2024 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe, umutungo w’urwego rw’imari wari ugeze kuri miliyari 10,5 Frw.
BNR yashinzwe muri Mata 1964, ifite inshingano zo gucungira hafi politiki y’ifaranga ry’u Rwanda n’ubutejegajega bw’urwego rw’imari y’Igihugu.
Imibare ya BNR igaragaza ko hagati ya 2006 na 2023, umutungo w’urwego rw’imari wikubye inshuro 21, uva kuri miliyayi 500 Frw ugera kuri miliyari ibihumbi 10,5 Frw.
Muri iyo myaka inguzanyo banki zahaye abikorera ku giti cyabo zikubye inshuro 24, ziva kuri miliyari 177 Frw zigera kuri miliyari ibihumbi 4,2 Frw.
BNR kandi igaragaza ko abakozi b’urwego rw’imari bavuye kuri 96 mu 1995 bagera kuri 580 mu 2024.