Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa volleyball mu bagore yatangiye neza imikino y’igikombe cy’Afurika itsinda Algeria amaseti 3-0.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026, i Nairobi muri Kenya hatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika cya volleyball y’abagore iri kubera muri Ulinzi Complex no muri Kasarani Arena.
Igikombe cyatangiye hakinwa imikino y’amatsinda harimo n’itsinda D u Rwanda ruherereyemo hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin yatangiye yitwara neza itsinda Algeria amaseti 3-0 aho iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25,22, iseti ya kabiri irangira ari amanota 25-20 naho iseti ya gatatu irangira ari amanota 25-16.
Muri uyu mukino watangiye saa 11:30 ku isaha y’i Kigali muri Ulinzi Complex, kapiteni Munezero Valentine yabaye mwiza mu kwataka akora amanota 33 mu nshuro 88 yatatse, Dusabe Flavia akora ibihomo (Blocks) 6 mu nshuro 9 ndetse anakora amanota ya serivisi 3 muri 11 yateye.
Muri rusange u Rwanda rwarushize Algeria mu kwataka neza kuko rwabikuyemo amanota 33-29, kuboloka neza rwabikuyemo amanota 14-8 ndetse no gutera serivisi ikora inota (ace) neza rwabikuyemo amanota 7-3.
Aya makipe yagiye guhura asanzwe aziranye kuko kuri uyu wa Mbere yari yakinnye n’umukino wagicuti mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika, umukino wari warangiye amakipe yombi anganya iseti 1-1 mu maseti abiri bakinnye.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze u Burundi amaseti 3-0 (25-16, 25-17, 25-16).
Kuri uyu wa Kabiri nibwo hategerejwe ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro biri bube saa 17:00 ku isaha y’i Kigali.
Ikipe izegukana igikombe izahita ibona itike y’imikino ya Olempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2028 naho amakipe 3 ya mbere azahita abona itike y’Igikombe cy’isi cya 2027.








