Ku wa gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pitty, baganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.
Bobby Pitty ni umwe mu bagize ubuyobozi bw’Ikigo gifasha ibigo Nyafurika mu rwego rw’Imari cya Kupanda Capital, yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku wa 28 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X.
Ubutumwa bugira buti” Perezida Kagame yakiriye Bobby Pittman, uri mu Buyobozi bw’Ikigo Kapunda Capital gifasha ibigo Nyafurika mu rwego rw’imari, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD.
Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Gihugu.“
Kupanda Capital ni ikigo cyagutse gikorana n’imishinga y’abikorera, iya leta ndetse n’iyi miryango idaharanira inyungu za leta, ikayifasha mu bujyanama, gukemura ibibazo no gutera imbere bijyanye naho ibihe bigeze kuri uyu munsi.
Kupanda Capital ifasha imishinga mito kuzamuka binyuze mu kuyitera inkunga, gukora ubucuruzi, gukorana n’abantu b’inararibonye n’ibindi ku buryo ikigo gitera imbere.
Serivisi iki kigo gitanga zihuye n’u murongo w’Igihugu w’u Rwanda wo gushyigikira imishinga ikizamuka by’umwihariko y’u rubyiruko.
Imikoranire y’u Rwanda n’iki kigo izatanga umusaruro bitewe n’uko u Rwanda ari igihugu gifite umurongo cy’ihaye w’iterambere ndetse n’umutekano utuma gukora no gutera imbere bishoboka.