sangiza abandi

Butera Knowless yatomoye umugabo we Clement isabukuru ye

sangiza abandi

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc, uzwi nka Knowless Butera, yagaragaje agaciro umugabo we Ishimwe Karake Clement, uzwi nka Producer Clement, afite mu buzima bwe, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, amushimira ku rukundo n’ubufatanye amugaragariza buri munsi.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Knowless yavuze ko Producer Clement ari umugabo umuzi neza, uzi imbaraga ze, intege nke, inzozi n’ubwoba bwe, ariko amuhitamo buri munsi.

Ati” Isabukuru nziza ku mugabo umfata ukuboko muri buri bihe by’ubuzima.”

Knowless yasabiye umugabo we kurushaho kugira ubuzima bw’igihe kirekire, imigisha, ibyishimo ndetse n’iterambere.

Aba bombi bashyingiranywe muri 2016, bakaba bafitanye abana batatu. Imfura yabo ni Ishimwe Or Butera, ikurikirwa na Ishimwe Inzora Butera, mu gihe umwana wa gatatu yavutse mu mwaka wa 2023 (amazina ye ntiyashyizwe hanze).

Knowless na Clement bamaze imyaka isaga icumi babana nk’umugore n’umugabo , nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko kuw 7 kanama 2016

Photos:

[fluentform id="3"]