sangiza abandi

NESA yashyize hanze gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa

sangiza abandi

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri no Gutanga Ibizamini (NESA) cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, hagendewe ku turere amashuri aherereyemo.

Izi ngendo zizatangira ku wa Kane tariki 3 Nzeri , kugera ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, mu gihe amasomo azatangira ku wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026.

Ku ikubitiro, hazagenda abanyehsuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepho, Ngororero mu Burengerazuba, Musanze mu Majyaruguru ndetse na Nyagatare na Gatsibo mu Burasirazuba.

Ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri, hazagenda abanyehsuri biga mu bigo byo mu Turere twa Nyanza, Kamonyi, Nyabihu, Tubavu, Burera, Rwamagana na Kayonza. Ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri hazagenda abiga mu turere twa Huye, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Rukinfo, Gakenke, Ngoma na Kirehe.

Ni mu gihe ku munsi wa nyuma ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, hazagenda abiga mu Turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera, n’uturere twose tw’Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro).

Abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Kigali Pelé Stadium zibajyana ku mashuri yabo.

NESA yavuze ko abazafatira imodoka kuri iyi sitade bagomba kubahiriza amasaha kuko saa 15:00 izajya ifunga imiryango. Ababyeyi basabwe guha abana babao amafaranga y’urugendo ndetse bakabohereza hakiri kare.

Abanyeshuri basabwe kujya ku ishuri bampaye impuzankano z’ishuri (imyambaro y’ishuri) kandi bagakurikiza uko ingengabihe iteguye.

Photos:

[fluentform id="3"]