Umuhanzi Nyarwanda Nizeyimana Odo, uzwi nka Khalfan Govinda, n’umugore we Irumva Jeanne D’Arc, uzwi nka Oxygène Moana, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.
Amakuru aba bombi batangaje ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bishimiye kuba bamaze kwakira umwana wabo wa mbere, nyuma y’urugendo rwabo rw’urukundo
Khalfan Govinda ni umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop na Afropop, mu gihe Oxygène na we azwi mu muziki Nyarwanda ndetse no mu gukina filime.
Mu mashusho basangije abakunzi babo Khalifan yagize ati ” Ubu nanjye mfite ugiye kujya anyita papa”.
Amakuru ku rukundo rw’aba bombi yatangiye kugarukwaho cyane mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2025.
Oxygen ni umukinnyi wa filime wamamaye muri filime ’Umuruho Wanjye’ ya Kimenyi, uzwi cyane ku rubuga rwa TikTok.
Uyu mukobwa kandi afite indirimbo zirimo ’Adamu It’s Okay’, ’Promise’, ’Mundeke’, ’Nineza’ na ’Like Single’.









