sangiza abandi

MININFRA yatangije ku mugaragaro imirimo yo kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ureshya n’ibilometero 10,3.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, mu gihe iyi mirimo yo yatangiye tariki 31 Kanama 2026 ikaba izamara imyaka ibiri n’igice (amezi 30) aho byitezwe ko uyu muhanda uzaguka ukagira ibisate bine.

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, mu rwego rwo kunoza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, guteza imbere ubuhahirane ndetse no kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu.

Col Bizimungu yashimangiye ko Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo muri uyu mushinga kugira ngo ushyirwe mu bikorwa hubahirizwa igihe uteganyijwe kurangiriramo, ubuziranenge bukenewe ndetse n’umutekano w’abakoresha umuhanda muri rusange.

Yavuze ko Minisiteri y’Ibikortwaremezo izi neza ko iyi mirimo ishobora guteza imbogamizi z’igihe gito ku rujya n’uruza, asaba abakoresha uyu muhanda kugira ubufatanye no kubahiriza amabwiriza y’igihe gito azashyirwaho hagamijwe gucunga neza no koroshya urujya n’uruza.

Imirimo y’ingenzi iteganyijwe muri uyu mushinga irimo kubaka ibiraro binyura hejuru y’indi mihanda n’inzira zinyura munsi y’imihanda; kubaka no kuvugurura amasangano y’imihanda; imirimo yo gukomeza ubutaka bw’umuhanda hamwe no gushyiramo kaburimbo.

Harimo kandi  kubaka ibiraro n’imiyoboro y’amazi inyura munsi y’umuhanda; gushyiraho amatara yo ku muhanda; no gushyiraho ibikorwa remezo bijyanye n’uburyo bwo gucunga no kuyobora ibinyabiziga.

Uyu mushinga wacyerereweho imyaka igera kuri 4, biteganyijwe ko uzarangira utwaye asaga miliyari 130 Frw.

MININFRA yatangije ku mugaragaro imirimo yo kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka
Imirimo yo kwagura Prince House–Giporoso–Masaka yaratangiye, izamara imyaka ibiri n’igice
Umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ureshya n’ibilometero 10,3 ukunze kugaragaramo urujya n’uruza cyane
Ishusho y’uko uyu muhanda uzamera niwuzura

Photos:

[fluentform id="3"]