Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yagennye Umunyarwanda Anthony Ngororano kuba Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar.
Ni itangazo Loni yashyize hanze kuri uyu wa kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025, rivuga ko Anthony Ngororano yashyizwe ku buyobozi bw’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar, ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya agiyemo.
Ngororano ni Umunyarwanda ufite uburambe mu gukorana bya hafi na Loni kuko amazemo imyaka 20 akora mu mashami yayo atandukanye ajyanye n’iterambere rirambye, yakozemo muri Kenya na Maurtania.
Si aho gusa kuko yakoze no muyiborere aho yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa mu biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) i New York, ndetse yakoze no mu nzego z’abikorera, aho yabaye umujyanama mu by’ishoramari muri Citigroup N.A muri Kenya na Tanzania.
Ahandi yakoze ni muri UNDP aho yabaye umujyanama mu biro bishinzwe Afurika biri muri New York, n’umujyanama muri gahunda za politike n’igenamigambi ishami ryayo rya Nigeria, Zambia no mu Rwanda.
Ngororano yize amashuri ya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere muri kaminuza zirimo East Anglia, yiga Umubano n’Amahanga muri Kaminuza ya Sussex yo mu Bwongereza, ndetse yongeraho ibijyanye n’ubukungu yize muri kaminuza ya Edinburgh.