sangiza abandi

Umunyamakuru Mario Nawfal wamenyekanye kuri X yasuye u Rwanda aganira na Perezida Kagame

sangiza abandi

Umunyamakuru Mario Nawfal uzwi cyane mu kiganiro akora cyo ku rubuga rwa X yise ‘The Haller’ gikurikirwa n’abarenga miliyoni 6 buri Cyumweru, ari mu Rwanda aho yasuye ibice bitandukanye ndetse akorana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Mario Nawfal akora ikiganiro cya Round Table show kinyura ku rubuga rwa X ahuriramo n’abandi bagabo bafite amazina akomeye barimo Sam Bankman-Fried wahoze ayobora ikigo cya FTX na Hunter Biden, ndetse iki kiganiro gishyigikirwa na Elon Musk ari nawe nyiri X.

Tariki ya 2 Werurwe 2025, Mario Nawfal ufite inkomoko yo muri Australia yasangije ubutumwa ku rubuga rwa X, buca amarenga ko aje ku Mugabane wa Afurika gukorana ikiganiro n’umwe mu Bayobozi atavuze izina.

Nyuma yaho yasangishe amafoto yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, nandi agaraza yasuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside mu Rwanda, ndetse agaragaza ari mu kiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ni amafoto yaherekesheje ubutumwa bugira buti” Rumwe mu rugendo rwanshenguye umutima n’ikiganiro cy’ukuri nagiranye n’Umukuru w’Igihugu.”

Mario Nawfal waganiriye na Perezida Kagame yaherukaga kugirana ikiganiro na Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, icyo gihe yavuze ko yagize amahirwe yo kuganira n’umuyobozi ukomeye kandi w’umunyakuri.

Uretse kuba umunyamakuru, Nawfal ni rwiyemezamirimo ufite izina rikomeye muri Crypto, akagira sosiyeti ikomeye yise Mario founded Froothie itanga serivisi zijyanye n’ubuzima ndetse afite n’indi sosiyeti icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu gikoni.

Custom comment form