Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashyizwe mu bagore 25 bagaragaje uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye mu 2026, mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwe muri dipolomasi, uburezi n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Iki gihembo kizwi nka 25 Influential Women Award gitangwa na Silke Endress International, urubuga rwibanda ku kumenyekanisha ibikorwa by’abagore bagira uruhare mu mpinduka nziza mu nzego zitandukanye.
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ni yo yatangaje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwa X, igaragaza ko kuba uMukantabana yashyizwe kuri uru rutonde bigaragaza umusanzu we mu guhagararira igihugu, guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga no guteza imbere abandi binyuze mu burezi no mu bikorwa by’imibereho myiza.
Kwamamaza abagore bafite ijambo muri sosiyete ni imwe mu ntego za Silke Endress International Women’s Media Forum, urubuga rukoresha inkuru, ibiganiro n’ubufatanye kugira ngo ibikorwa by’abagore bamenyekane kandi bibafashe kugera ku mahirwe mashya.
Mu nyandiko imushimira, Silke Endress International yagaragaje ko imirimo ya Mukantabana itagarukira ku nshingano afite muri dipolomasi, ahubwo ko ishingiye no ku bunararibonye yakuye mu burezi no mu bikorwa byo gufasha abaturage.
Mbere yo guhagararira u Rwanda muri Amerika, Mukantabana yari umwarimu w’amateka muri Cosumnes River College, i Sacramento muri Leta ya California. Yize kandi amasomo ajyanye n’amateka n’imibereho myiza y’abaturage muri California State University, Sacramento.
Mu 1999, yagize uruhare mu gushyiraho gahunda yo kwigisha ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku bufatanye na gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iterambere (UNDP).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukantabana yanagize uruhare mu gushinga Friends of Rwanda Association, umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagize uruhare mu bikorwa byo gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.
Ibi bikorwa byamuhaye ubunararibonye mu guhuza abantu, guteza imbere uburezi no kubaka umubano hagati y’ibihugu n’abaturage babyo. Ari nacyo uru rutonde rwa 2026 rushingiyeho
Urubuga rwa Silke Endress International rugaragaza ko gahunda ya 25 Influential Women igamije gushimira abagore bagaragaje ubuyobozi, kwihangana no kwitangira ibikorwa bigira ingaruka nziza kuri sosiyete.
Mu mahame rugenderaho harimo kumenyekanisha abagore bafite ijambo, kubafasha kubona amahirwe mashya, guteza imbere ubufatanye, guhuza abantu no gushyigikira impinduka nziza binyuze mu buyobozi no gukorera abandi.
Urubuga rwatangaje ko igikorwa cyo kwizihiza no guhemba abagore bari muri iyi gahunda cyari giteganyijwe kubera i Washington, D.C., ku wa 14 Ukwakira 2026.
.@AmbMukantabana was named one of Silke Endress International’s 25 Influential Women of 2026!
— Rwanda in USA (@RwandaInUSA) October 15, 2026
A well-deserved honor celebrating her diplomatic leadership, excellence & global impact.
Silke Endress International is a global media platform amplifying the voices of influential… pic.twitter.com/5wHKlRJGjC








