sangiza abandi

No kuri iyi nshuro ni ko bizagenda: Gen Mubarak yasabye abakinnyi ba APR FC gusubira Zamalek

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarak, akaba n’Umuyobozi wungirije w’Icyubahiro wa APR FC yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwitwara neza mu mukino bafitanye na Zamalek yo mu Misiri, bakishimira intsinzi nk’iyo baheruka kubona basezerera Les Aigles du Congo muri CAF Champions League.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, basuraga iyi kipe iri mu myiteguro ya nyuma y’umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro i Remera.

Gen MK Mubarak, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, yabwiye abakinnyi ko ubuyobozi n’Abanyarwanda muri rusange babafitiye icyizere, abasaba gukomeza kwitwara nk’uko babigenje mu mukino uheruka.

Yagize ati: “Twese tubafitiye ikizere nk’icyo twari tubafitiye mbere yo gusezerera iriya kipe mwahuye na yo (Les Aigles du Congo). No kuri uyu mukino twiteguye ko mwitwara neza. Hano hanze buri wese yiteguye kubashyigikira, namwe tubitezeho kubigenza nk’uko byagenze ubushize.”

Yakomeje asaba abakinnyi gukomeza gukosora ibitaragenze neza mu mikino yabanje, kugira ngo bazashimishe Abanyarwanda aho bari hose.

Ati: “Mufite byinshi mwakosoye mu mikino yagiye itambuka kandi byatanze umusaruro. Ibyo tubitezeho ejo ni ugushimisha Abanyarwanda aho bari hose kandi na bo biteguye kubatera ingabo mu bitugu. Ibindi byacu bitureba nk’ubuyobozi nyuma y’umukino, muzi aho duhigurira, no kuri iyi nshuro ni ko bizagenda.”

Nyuma y’ubutumwa bwa Gen MK Mubarak, Maj Gen Alex Kagame, wayoboye APR FC ubwo yasezereraga Zamalek mu 2004, yaganirije abakinnyi abasangiza inama n’ibanga avuga ko byabafasha kwitwara neza imbere y’iyi kipe yo mu Misiri.

Yababwiye ko intsinzi ishingira ku bumwe bw’ikipe, kumva amabwiriza y’umutoza no gufashanya hagati y’abakinnyi, buri wese akamenya uruhare rwe mu gutuma ikipe igera ku ntego.

Yagize ati: “Ntimugire ngo hari ikindi gitanga intsinzi, ni ugushyira hamwe nk’ikipe ukaba uzi aho mugenzi wawe ananiwe ukamufasha kandi bitanga umusaruro ugaragara. Hagati yanyu muganire, muhane ibitekerezo, ahasigaye musenyere umugozi umwe kandi twese tubari inyuma.”

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite akazi katoroshye ko gushakira impamba i Kigali ikazajya i Cairo yemye kuko imaze imyaka myinshi idakuru intsinzi mu bihugu by’Abarabu.

APR FC irakira Zamalek kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, saa 18:00 kuri Stade Amahoro i Remera.

Gen Mubarak Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gusubiramo ibyabaye mu 2004 bagasezerera Zamalek

Photos:

[fluentform id="3"]