Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu mibereho myiza y’imiryango yabo no mu iterambere ry’Igihugu, abasaba gukomeza kwishyira hamwe, kwizigamira no gushaka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.
Uyu munsi wizihijwe hirya no hino mu gihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo: umusingi w’impinduka zirambye.” Mu kuwizihiza, abagore bishimiye intambwe bamaze gutera mu kwigirira icyizere, kwiteza imbere no kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.
Minisitiri Uwimana yasabye abagabo gukomeza gushyigikira abagore no gufatanya na bo mu kubaka imiryango itekanye, aho buri wese agira uruhare mu iterambere ry’urugo.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, na we yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera kwizihiza uyu munsi. Yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ingo zabo n’iry’Igihugu muri rusange, agaragaza ko hakenewe gukomeza kubashyigikira binyuze muri politiki n’amategeko abaha amahirwe yo kwiteza imbere.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bugaragaza ko ubukene mu ngo ziyobowe n’abagore bwagabanutse, buva kuri 39% mu 2018 bugera kuri 30% mu 2025.
Uwineza yavuze ko kugira ngo abagore bo mu cyaro barusheho gutera imbere, hakenewe kubahuza n’amahirwe abafasha kongera ubushobozi bwabo, cyane cyane mu buhinzi no mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “Kugira ngo umugore wo mu cyaro arusheho gutera imbere, tugomba gukomeza kumuhuza n’amahirwe amufasha. Tugomba kandi kongera imbaraga mu kumufasha gukoresha ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho, cyane cyane mu buhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko biri mu bimugiraho ingaruka kurusha n’abandi.”

Abagore bitabiriye ibi birori bashimye Leta y’u Rwanda, bayobowe na Perezida Paul Kagame, bavuga ko yabafashije kugira ijambo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, ugereranyije n’ibihe byashize aho abagore batagiraga uburenganzira n’amahirwe ahagije.
Nyirangirababyeyi Floride wo mu Karere ka Bugesera yabwiye RBA ko mu bihe byashize abagore bahohoterwaga, bakimwa uburenganzira ku mutungo ndetse ntibahabwe amahirwe yo kwiga, ahubwo bagakoreshwa imirimo yo kuragira inka. Yashimye ko ibyo byahindutse, abagore bakaba bafite uburenganzira n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Ati: “Ubu rero aho twaboneye ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, Umubyeyi wacu [Perezida Kagame] yadusubije ijambo twari twarabuze, adusubiza agaciro twari twarambuwe.”
Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera, Mutumwinka Emelithe, yijeje ko bazakomeza gushyigikira iterambere ry’umugore wo mu cyaro, kugira ngo arusheho kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu.










