Abantu bane bahitanywe n’impanuka y’ikamyo, abandi batanu barakomereka mu mpanuka y’ikamyo yagonze amaduka ane muri centre ya Byahi, mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko bikekwa ko yagize ikibazo cya feri.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo ikamyo yari itwaye imizigo yagongaga inzu z’ubucuruzi zari hafi y’umuhanda.
Mu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo ba nyiri amwe mu maduka n’abanyamaguru bari hafi y’aho yabereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Jean Bosco Rwibasira, yemeje aya makuru avuga ko impanuka yatewe n’ikibazo cya feri cyatumye umushoferi ananirwa kugenzura ikamyo, ikagonga amaduka ane.
Ati’’ Iyi mpanuka yatewe no kubura feri, bigatuma ikamyo itakaza ubushobozi bwo kugenzurwa, yisanga yagonze amaduka ane’’.
Yakomeje avuze ko abantu batanu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Muri bo, umwe wari ukeneye ubuvuzi bwisumbuyeho yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’ibibazo bya tekiniki ku binyabiziga,
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ndetse n’ubuyobozi bari barahagaritse amakamyo kwinjira mu mugi banyuze mu muhanda usanzwe kubera impanuka zo kugonga ibitaro bya Gisenyi hafatwa umwanzuro kujya zinyura mu muhanda Rugerero-Byahi-Gisenyi.









