sangiza abandi

Mu myaka 10 ‘Give Directly’ imaze guha Abanyarwanda asaga miliyari 220 Frw

sangiza abandi

Umuryango utegamiye kuri leta, GiveDirectly, wizihije imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda, aho muri icyo gihe wafashije ingo zirenga ibihumbi 285 kwikura mu bukene binyuze mu nkunga y’arenga miliyoni 150$ [asaga miliyari 221 Frw.

Ibirori byo kwizihiza iyi myaka 10 kuva mu 2016 uyu muryango ukorera mu Rwanda no kwishimira ibyo bagezeho, wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026.

Muri iyo myaka, uyu muryango wageze mu turere 22 two hirya no hino mu gihugu muri gahunda zo kurengera imibereho y’abaturage no gufasha imiryango kuva mu bukene burundu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, wifatanyije nabo muri ibi birori yasabye abamaze guhabwa inkunga gusigasira ibyo bagezeho.

Yabasabye gukomeza guteza imbere imiryango yabo, birinda icyabasubiza inyuma cyose, harimo inzoga, ubusinzi n’indi myitwarire mibi, ahubwo bakabera abandi intangarugero.

Ati “Abandi bazahabwa inkunga muzategure neza imishinga, mwigire ku babanjirije biteje imbere, muyikoreshe neza mu kubaka imiryango ihamye kandi yishoboye.”

Ubuhamya bwatanzwe n’abahawe inkunga na GiveDirectly bwagaragaje impinduka zifatika mu mibereho, bavuga ko amafaranga yinjira mu ngo yiyongereye, bakihaza mu biribwa, abana bakajya mu mashuri, kandi imiryango ikaba yarashoboye kwigurira imitungo itandukanye irimo ubutaka, amatungo n’ibindi.

Photos:

[fluentform id="3"]