sangiza abandi

Ikidushishikaje ni umutekano wacu si amabuye y’agaciro ya RDC- Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudafite ikibazo cy’amabuye y’agaciro ahubwo rushishikajwe no gusigasira umutekano warwo mu gihe kirambye.

Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Mario Nawfal uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga zirimo X na YouTube.

Mario Nawfal waherukaga guteguza ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame yashyize hanze agace gato kagaruka ku cyo Umukuru w’Igihugu atekereza ku bashinja u Rwanda gushaka amabuye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu by’ibihangange birimo n’ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati byungukira kuri politiki mbi ndetse bikegeka ku Rwanda ko rwiba amabuye y’agaciro muri RDC.

Yagize ati ‘Ikibazo cyacu si amabuye y’agaciro. Ntacyo atubwiye. Ikibazo cyacu ni umutekano ndetse mu gihe tutawizeye mu buryo burambye ntidushobora gutekereza ku mabuye y’agaciro muri icyo gihe.’’

Abayobozi bo muri RDC mu bihe bitandukanye bagiye bashinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 ngo rubone uko rusahura amabuye y’agaciro arimo Zahabu na Coltan. Ni ibirego Leta y’u Rwanda idahwema kugaragaza ko nta shingiro bifite ndetse nta bimenyetso bihamye bitangirwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, aheruka kugaragaza ko ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano bishaka amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’u Budage byafatiye u Rwanda ibihano birimo guhagarika ubufatanye mu iterambere, birushinja kugira ingabo mu burasirazuba bwa RDC no gufasha M23.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibi bihano, igaragaza ko ingabo zarwo zitari ku butaka bwa RDC kandi ko zidafasha M23, isobanura ko ahubwo Leta ya RDC ari yo ikorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abajenosideri, ufite umugambi wo kuruhungabanya no gukuraho ubutegetsi.

Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abadepite, abasenateri n’abayobozi mu nzego zitandukanye igaruka ku muzi w’ingengabitekerezo mu Karere, ku wa 5 Werurwe 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano bigamije inyungu zabyo bwite, kuko bishaka amabuye y’agaciro yo muri RDC.

Yagize ati “Abo bose ni inyungu zabo muri Congo, nta kindi. Congo icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro.”

Yatanze urugero kuri Canada, agaragaza ko isanzwe ifite ibirombe bya gasegereti.

Yakomeje ati “Nk’Abanya-Canada bo nta kindi kibibatera. Hariya Walikale bafite ikirombe cya Gasegereti, ni cyo kinini cya mbere ku Isi hose, cyitwa Alpha Mines. Kuba batanga ibihano ku Rwanda, murumva ko nta gitangaza kirimo.”

U Rwanda rushyirwa mu majwi ko rugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ihanganishije Umutwe wa M23 urwanira uburenganzira wimwe no kurinda abaturage ba Congo by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bicwa, abandi bakagirirwa nabi, ubutegetsi burebera.

Ku ruhande rwarwo, u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye z’ubwirizi ku mipaka yarwo, mu kwirinda ko hari uwaruhungabanya.

Custom comment form

Amakuru Aheruka