sangiza abandi

U Rwanda rwitabiriye inama y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari

sangiza abandi

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama z’abayobozi bashinzwe ingabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), zabereye i Lusaka muri Zambia, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026.

Minisitiri Marizamunda yari aherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. 

Izi nama zahuje impuguke mu by’ingabo n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano bo mu bihugu 12 bigize uyu muryango, baganira ku bibazo by’umutekano n’uburyo bwo kongerera imbaraga mu bufatanye bw’akarere.

Inama zatangiye ku wa 14 Ukwakira 2026, haterana Komite yihariye y’impuguke mu by’ingabo ku nshuro ya kane. Ku wa 15 Ukwakira hakurikiyeho inama ya 20 y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize ICGLR, naho ku wa 16 Ukwakira haterana inama ya 20 ya ba Minisitiri b’Ingabo.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira imikoranire hagati y’inzego zishinzwe ingabo n’umutekano, hagamijwe guhangana n’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano mu karere, no gushakira hamwe ibisubizo bihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango.

Mu bibazo by’ingenzi by’umutekano bikomeje kwitabwaho muri aka karere harimo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’ingaruka zabyo ku baturage, birimo kwimurwa ku gahato no guhungabana k’ubuzima n’imibereho byabo.

Mu nama zabanjirije izi, abayobozi bo mu karere bagiye bashimangira ko hakenewe gushyira mu bikorwa ibyemezo n’ingamba bihuriweho, kugira ngo ubufatanye bw’ibihugu butange umusaruro ugaragara mu kugarura amahoro n’umutekano.

ICGLR igizwe n’ibihugu 12 ari byo Angola, u Burundi, Repubulika ya Santarafurika, Repubulika ya Kongo, RDC, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zambia.

Iyi nama yabaye mu gihe ICGLR yakomeje ibiganiro n’inzego zitandukanye i Lusaka, byari biteganyijwe gukurikirwa n’inama ya 20 isanzwe ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere, ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu biyigize, izaba ku wa 19 Ukwakira 2026.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama z’abayobozi bashinzwe ingabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR)
Maj Gen Vincent Nyakarundi, yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu nama ya ICGLR
Iyi nama yabereye i Lusaka muri Zambia

Photos:

[fluentform id="3"]