Abanyempano 11 mu cyiciro cy’umuziki ni bo bakomeje mu cyiciro gikurikira cy’amarushanwa ya ArtRwanda–Ubuhanzi, nyuma yo kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka ku wa 16 Ukwakira 2026, muri Maison des Jeunes Kimisagara.
Aba banyempano bagaragaje ubuhanga mu kuririmba n’ubwiza bw’imishinga yabo, bituma bahiga abandi bari bahanganye muri iki cyiciro cy’amarushanwa agamije kuvumbura no guteza imbere impano z’Abanyarwanda.
Abatoranyijwe ni Muneza Janvier, Rugamba Derrick, Tumusifu Joseph, Shema Cedrick, Mugisha Janvier, Mutezimana Soline, Mucyo Emeline, Igiraneza Jean Claude, Tuyizere Bonheur, Rwigema Pacifique na Furaha Pascaline.
Aba banyempano bazahabwa amahugurwa agamije kubafasha kunoza impano zabo, nyuma hatoranywe abazakomereza mu bindi byiciro byo guhatanira ibihembo nyamukuru.
Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi riri kuba ku nshuro ya kane rikaba ryaratangiye mu 2018, aho rishyira imbere imishinga igamije guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco nyarwanda no gufasha urubyiruko kubyaza impano zarwo umusaruro.
Mu myaka umunani rimaze riba ryatanze umusaruro ugaragara mu kuzamura impano ndetse abagiye batsindira ibihembo ubu barakataje aho hari abamaze kugeza ibihangano byabo ku ruhando mpuzamahanga mu gihe hari n’abandi bakoze imishinga yahaye urundi rubyiruko akazi.








