sangiza abandi

Udusigiye icyuho ariko ugiye ucyeye: Minisitiri Br. Bizimana ku rupfu rwa Suzana Nyiranyamibwa

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda bn’Insingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa  Suzana Nyiranyamibwa witabye imana, avuga ko urupfu rwe ruteje icyuho ariko agiye acyeye ku bw’ibw’ibuhangano bye yakoze byasanye imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Suzana Nyiranyamibwa ni Umuhanzi w’umunyabigwi mu njyana gakondo no mu ndirimbo zibanda ku mateka y’u Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2026.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo izateye imbaraga ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu, n’izindi zakoraga ku mitima y’abatari bake bitewe n’ubutumwa bwo kunga ubumwe buzurimo n’izomoye ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari baraheranwe n’agahinda.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri Bizimana yavuze ko nyuma ya Jenosode, Nyiranyamibwa yagendaga mu bice bitandukanye by’igihugu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agatanga ihumure ku bafite agahinda, akabafasha kwibuka ababo bishwe.

Yashimangiye ko indirimbo ze zagize uruhare mu guhumuriza abanyarwanda no kubibutsa ko bakwiye gukomeza kubaho, nubwo bahuye n’amahano ya Jenoside.

Mu ndirimbo ye yagarutse ku ngaruka za Jenoside, Nyiranyamibwa yaririmbye ati: “Twirinde kwiheba dutsinde ishavu”, amagambo Minisitiri Bizimana yagaragaje nk’urugero rw’ihumure yahaga abaheranwe n’agahinda.

Yibukije kandi ko uyu muhanzi yakundaga guhamagarira Abanyarwanda gukunda igihugu no kugikorera, agaragaza ko umurage we uzakomeza kubibutsa kunga ubumwe, ubutwari n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda.

Minisitiri Bizimana yagize ati: “Umurage udusigiye wo gukundana no gukunda u Rwanda mbere ya byose, tuzahora tuwuzirikana.”

Yamwifuriza kuruhukira mu mahoro y’Umuremyi, ashimangira ko ibikorwa bye n’indirimbo ze bizakomeza kwibukwa n’Abanyarwanda.

Nyiranyamibwa yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse n’ubu zigikoreshwa cyane cyane mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.

Zimwe muri zo harimo; Telefoni ko ititaba, Nimuberwe bakobwa, Ese mbaze nde, Ndavunyisha, Ibuka, Gira ubuntu, Amahoro, Turaje Rwanda n’izindi nyinshi. 

Photos:

[fluentform id="3"]