sangiza abandi

“Ni amahitamo y’umutoza.”- Haringingo ku mpamvu atakinishije Elie Tatou

sangiza abandi

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, yavuze ko impamvu atakinishije Iradukunda Elie Tatou, ari amahitamo ye bitewe n’uko yateguye gukina.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwo na Black Bulls ibitego 2-0, ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026.

Haringingo yemeje ko Elie Tatou nta kindi kibazo afite cyatuma adakina. Uyu musore ntiyari ku rutonde rw’abakinnyi bifashishijwe, ndetse yari yiyicariye mu bafana.

Ati “Nibyo amaze neza nta mvune afite, ariko uko twari twateguye gukina byabaye ngombwa tudashobora kumukinisha. Ni amahitamo y’umutoza, ni cyo gituma mwamubonye hariya.”

Hari abakunzi b’iyi kipe babihuje n’ikibazo cy’imyitwarire y’uyu musore wavuye muri Mukura VS&L, by’umwihariko mu mukino Ryaon Sports yanganyijemo na Panthere du Ndee mu Ijonjora rya Mbere.

Icyakora, Umutoza we agaragaza ko bitewe n’imikinire yari yateguye, atari akeneye uyu musore.

Hari n’abahuje ibura rya Elie Tatou n’umusaruro muke kuri Rayon Sports kubera ibura ry’ubusatirizi isanzwe ikoreshwa, kuko aho akina hari hashyizwe Tambwe Gloire usanzwe akina hagati.

Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls yari yitabaje izindi ntwaro zirimo Sandja Bulaya na Elie Eldinho bakinnye umukino wabo wa mbere muri Rayon Sports. Yari yagaruye kandi Ibrahim Djingarey wari umaze igihe mu mvune, ariko yinjiye asimbuye.

Issa Djiguiba utarakinnye ijonjora rya mbere kandi nawe, yari yabanje mu kibuga. Ni mu gihe abanda bari abasanzwe uretse Uwumukiza Obed wabanjemo mu gihe Kapiteni Kabange akiri mu mvune.

Umutoza Haringingo yavuze ko aba bakinnyi bose bagerageje ibishoboka ngo batange intsinzi ariko ko icyabuze ari amahirwe kuko uburyo bwo babubonye.

Ati” Navuga ko ari amahirwe twabonye ntituyabyaze umusaruro. igitego cya mbere  badutsinze ni cyo cyabagaruye mu mukinio, igice cya mbere twari twabarushije.”

Haringingo Francis yavuze ko kuba ikipe ye yatsinzwe na Black Bulls ibitego 2-0 bitavuze nta mahirwe igifite, ashimangira ko bitewe n’uko yabonye iyi kipe yo muri Mozambique, bishoboka ko Rayon Sports yayitsinda mu mukino wo kwishyura.

Ati “Urebye ikipe twakinnye, amahirwe twabinye, ibiego badutsinze, ni ikipe natwe dushobora gutsinda ibitego 2.”

Umukino wo kwishyura uzebera muri Mozambique ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, aho Rayon Sports isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego 3, cyangw ase igatsinda bibiri amakipe agakizwa na penaliti.

Mu gihe yabura ayo mahirwe, ntizaba ibonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup, iheruka mu 2018.

Photos:

P

[fluentform id="3"]