Ibitaro bya Butaro biherereye mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2012 bimaze gutanga ubuvuzi bwa kanseri ku barenga 24.500.
Muri bo, 8% ni abana bari munsi y’imyaka itanu, mu gihe kanseri zifata abagore nk’iy’ibere n’izindi, zihariye 51%.
Abavuriwe kanseri mu Rwanda bavuga ko bishimira intambwe igihugu cyateye, kuko bitagisaba kujya kwivuriza hanze. Bashima kandi uburyo ubu buvuzi buhabwa abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.
Abenshi muri bo ni abamaze igihe nta bimenyetso by’iyi ndwara bagaragaza, ibibaha ikizere ko bakize.
Nyirangabe Sawiya utuye mu mujyi avuga ko yamenye ko arwaye kanseri y’ibere mu 2014, agatangira kwivuriza mu Bitaro bya Butaro mu 2015. Ubu avuga ko abaganga baherutse kumubwira ko atakigaragaza ibimenyetso bya kanseri.
Ati: “Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo bambwiye ko nakize, imiti barayihagarika. Numvise ari nk’igitangaza cy’Imana, kuko ubundi tuzi ko iyo bakubwiye ko urwaye kanseri, utekereza urupfu. Ariko njye sinigeze numva ari ko bigomba kugenda.”
Ni ubuhamya asangiye na Ingabire Chantal, uvuga ko umwana we w’umuhungu yarwaye kanseri yo mu maraso afite imyaka icyenda. Ubu afite imyaka 16 kandi ntagikeneye imiti nyuma yo guhabwa ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro.
Ati: “Hashize imyaka itatu tujya gufatisha ikizamini cy’amaraso, bakatubwira ko ubuzima buhagaze neza, nta kibazo. Mbese yarakize.”
Umuyobozi w’Ishami rya Kanseri mu Muryango Partners In Health ukorana n’ibi bitaro mu gutanga ubu buvuzi, Dr. Cyprien Shyirambere, avuga ko kwivuza kanseri hakiri kare byongera amahirwe yo kuyikira.
Yashimangiye ko n’iyo umurwayi atakigaragaza ibimenyetso bya kanseri, akomeza gukurikiranwa n’abaganga kugeza ku myaka itanu.
Yagize ati: “Twebwe ibyo tuba tureba ni ibyo turebesha amaso, ariko mu by’ukuri kanseri iba ishobora kwihisha ahantu henshi, ku buryo rimwe na rimwe ishobora kugaruka.”
Mu Rwanda, serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwagurwa. Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ya 2024/25 igaragaza ko mu gihugu hari imashini 13 za CT Scan mu bigo 12, zirimo eshanu za MRI n’izindi esheshatu zifashishwa mu gusuzuma kanseri y’ibere.
Ibi bikoresho bifasha mu gusuzuma iyi ndwara, kumenya aho kanseri igeze no gufasha abaganga gutegura ubuvuzi bukwiye, bitewe n’ubwoko bwa kanseri umuturage arwaye.
Kanseri iri mu ndwara zigenda ziyongera mu Banyarwanda n’abatuye Isi muri rusange, ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko buri mwaka hagaragara abarwayi bashya ba kanseri miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ari miliyoni 10 ku mwaka.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2040 abarwayi ba Kanseri baziyongeraho 60% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 30.
Mu Rwanda hari ibitaro bitandatu bisuzuma bikanavura kanseri. Ureste ibitaro bya Butaro bivura indwara ya Kanseri ndetse abagore barwaye iy’ibere bakaba bashoborakubagwa, mu Bitabro bya Gisirikare bya Kanombe na ho batanga serivisi zo gusuzuma kanseri, kubaga igice cyafashwe na kanseri, bagatanga serivisi zo gushiririza igice iriho ndetse n’ubuvuzi bukoresha imiti.
Ibi bitaro byashyizwemo imashini zigezweho ku rwego mpuzamahanga zishobora gupima no kuvura kanseri hakoreshejwe kuyishiririza, bikagira ubushobozi bwo kuvura abantu 150 ku munsi.









