Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington, ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR gikomeje kuba intandaro yo kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.
Mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dipolomasi ya Kinshasa irasaba ko ibiganiro n’amasezerano bitagarukira ku magambo, ahubwo hagafatwa ingamba zifatika zigaragara ku butaka.
Ambasaderi Zénon Mukongo Ngay, uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, yabigarutseho ubwo yavugaga kw’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe hagati ya Kinshasa na Kigali imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.
RDC ishimangira ko ibyo impande zombi ziyemeje bigomba gushyirwa mu bikorwa icyarimwe, mu buryo buringaniye kandi bushobora kugenzurwa.
Kinshasa ivuga ko icyizere cy’amasezerano ya Washington kizaterwa no kubahiriza ihame ryo kubahiriza agahenge no gukomeza uburyo bwo kugenzura niba ibyo impande zombi ziyemeje bishyirwa mu bikorwa.
Ku kibazo cya FDLR, ubuyobozi bwa RDC buvuga ko bukomeje ingamba bwatangaje, zirimo gushyira abarwanyi b’uwo mutwe mu nzira yo gushyira intwaro hasi, bagashyirwa ahantu hagenwe no kubasubiza mu Rwanda hakurikijwe uburyo bwumvikanyweho.
Ambasaderi Zénon Mukongo Ngay yavuze ko RDC ishaka gukomeza gukemura iki kibazo mu buryo burimo ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yahakanye amakuru yatangajwe na RDC mu kwezi kwa Nzeri 2026 aho yavugaga ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi binyuze mu masezerano yagiranye na Kinshasa.
U Rwanda rusobanura ko Amasezerano ya Washington yari ateganyije ko FDLR igomba gusenywa mu gihe cy’iminsi 90, ariko ko Kinshasa itubahirije iyo nshingano mu buryo rwari rwiteze.
U Rwanda kandi rushinja RDC gukomeza cyangwa kongera ubufatanye bwa gisirikare na politiki n’uyu mutwe nyuma yo gusinya amasezerano.
Ibi birego bigaragaza ko, nubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano agamije kugabanya umwuka mubi no kugarura umutekano mu karere, zitaremeranya urwego RDC imaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa inshingano zijyanye na FDLR.
Kutavuga rumwe hagati ya Kigali na Kinshasa ku kibazo cya FDLR ni kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.








