Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, yanditse amateka yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc.
Amavubi U17 yaherukaga muri iri rushanwa mu myaka 15, igiye kurisubiramo nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino ya CECAFA U17 iri kubera i Kigali, itsinze Ethiopia ibitego 2-1.
Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2026, Amavubi U17 yatsindiwe na Shema Heylen Jayden ku munota wa 5, na Ndizeye Isaac ku munota wa 16, mu gihe Ethiopia U17 yishyuriwe kimwe na Akrem Abduselam Jemal.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 17, yagiye guhatanira umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa ½ na Somalia, kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Uyu mukino wo wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026, usiga Somalia isanze Uganda ku mukino wa nyuma, ndetse zombi zibona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027.
U Rwanda rutozwa na Jimmy Mulisa rubiyunzeho, aba amakipe atatu azahagararira agace ka CECAFA muri iki gikombe cya Afurika kizakinwa hagati ya Mata na Gicurasi 2027.
Ni ubwa Kabiri Amavubi y’abaterengeje imyaka 17 azaba yitabiriye igikombe cya Afurika nyuma yo kucyitabira bwa mbere mu 2011. Icyo gihe, Amavubi U17 yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Burkina Faso.












