sangiza abandi

U Rwanda rwahaye Kenya imiti yo guhangana na Ebola

sangiza abandi

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda igamije gufasha iki gihugu guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Ku cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, nibwo Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr. Patrick Omwanda Amoth, yatangaje ko u Rwanda rwohereje ubwo bufasha mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’iki cyorezo.

Dr. Amoth yavuze ko igihugu cye gikomeje kubona ubufasha butandukanye bugamije kurwanya iki cyorezo, burimo n’ubwo gihabwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Turacyakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe Ubuzima (OMS). Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda, mu gihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo.”

Kugeza ubu muri Kenya, abantu umunani bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe umwe cyamuhitanye. Ni nyuma y’uko umwe mu bapimwe ku Cyumweru asanzwemo icyo cyorezo, ari we wabaye uwa 8.

Dr. Patrick Omwanda yasobanuye ko uwo murwayi ari umuganga w’imyaka 49 wari ufite ibimenyetso birimo kugira umuriro, kubabara umutwe no kuribwa mu mikaya. Uwo muganga yahise ashyirwa mu kato kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umurwayi wa mbere wa Ebola muri Kenya yamenyekanye tariki ya 6 Ukwakira 2026. Mu bamaze kwandura iki cyorezo harimo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abantu bafitanye isano n’abari baranduye mbere.

Ubufasha bw’imiti bw’u Rwanda buje mu gihe Kenya ikomeje guhangana n’iki cyorezo, binyuze mu kwita ku barwayi, gupima abakekwaho kwandura no gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye.

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, ubucuruzi, umutekano n’iterambere ry’akarere, by’umwihariko binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Photos:

[fluentform id="3"]